Iyo  Nibuts’  Umusarab’  Utangaza
Indirimbo 994 verses

Iyo Nibuts’ Umusarab’ Utangaza

1

Iyo nibuts’ umusarab’ utangaza, Umwami nyir’ ishema yatangiyeho, Ibyo nungukaga, ntabwo mba nkibyitayeho. Nzinukw’ ibyo niratanaga.

2

Reb’ inkovu zo ku mubiri we wose, Zituma ngir’ ishavu n’ umunezero. Har’ ubw’ ishavu n’ ibyishimo bijya bihura. Har’ utak’ ikamba mu mahwa?

3

Nari narazimiye meze nk’ impabe. Ariko narokotse kubw’ ibyago bye; Ntunzibukira ntagir’ ikindi niratana, Kerets’ umusaraba wawe.

4

Nahw’ ibyaremwe byose byab’ ar’ ibyanjye, Ntacyo nabona nakugereranyaho; Urukundo, n’ ubuntu byaturutse mw’ ijuru, Bituma ndek’ ibyanjye byose.